ABAKOZI B’AKARERE BAGARAGARIJWE UKO BAKWESA IMIHIGO KU KIGERO CYO HEJURU

Mu nama y’abakozi yateraniye ku Karere ka Nyanza ikayoborwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, Bwana Kamana Jean Marie, ari kumwe n’Umuyobozi w’Imirimo Rusange Nsabimana Jean Christian, hasuzumwe isesengura ryakozwe ku mbogamizi zikiri mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo hifashishijwe ubushakashatsi bwakozwe na Kabandana Aimable, umujyanama Akarerekahawe  na RALGA mu gihe cy’amezi atandatu ngo agafashe mu ngamba zo kwesa imihigo.

Muri iri sesengura, hagaragajwe ko zimwe mu mbogamizi zirimo kudahuza neza ibikorwa ku rwego rw’amaserivisi, kutagira igenamigambi rihamye rihuzwa n’ingengo y’imari, hamwe no gutinda gutanga amakuru akenewe ku gihe. Nyuma yo kungurana ibitekerezo, hafashwe umwanzuro ko buri serivisi igomba gushyiraho ingamba ngenderwaho, zigamije kunoza imikorere no gukemura ibibazo byagaragaye kugira ngo imihigo ikurikiranwe kandi ishyirwe mu bikorwa neza.

Agaruka ku nshingano z’abakozi mu rugendo rwo kwesa imihigo, Bwana Kamana Jean Marie yavuze ko buri wese asabwa kugira uruhare rugaragara mu kunoza serivisi no kunoza imikorere ya buri munsi. Yagize ati: “Imihigo ni ubushobozi bwacu dushyira mu bikorwa. Iyo twese dukoreye ku gihe, ku rwego rwo hejuru no mu bufatanye, imihigo irashoboka. Icya mbere ni ukunoza imitegurire, icya kabiri ni ugukurikirana buri gikorwa, icya gatatu ni ugutanga amakuru ku gihe.”

Yibukije abakozi ko Akarere kihaye intego yo kwesa imihigo ku kigero cyo hejuru kakaza mu myanya y’imbere, asaba buri serivisi gushyira mu bikorwa inama zatanzwe no gushyira imbaraga mu gukemura ibitagenda neza. Yashimangiye ko ibi bizafasha Akarere gutanga serivisi zinoze no kugera ku ntego n’imihigo by’uyu mwaka.