Abakorerabushake ba Croix Rouge y'u Rwanda bo mu Murenge wa Muyira bakoze igikorwa cyo kuremera abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye
Kuri uyu wa kane tariki ya 9 Gicurasi mu tugari twose tw'umurenge wa Muyira abakorerabushake ba Croix Rouge y'u Rwanda bo muri uyu murenge bakoze igikorwa cyo kuremera abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye. Muri buri kagari baremeye 2 bangana n'icumi mu Murenge wose babaha ibiribwa.
Muri uyu Murenge kandi habayeho igikorwa cyo kwitura muri gahunda ya Girinka Munyarwanda. Hakaba horojwe imiryango 8. Aborojwe inka bakaba basabwe kutazimya igicaniro ahubwo bakazorora neza zikabateza imbere nabo bakazoroza abandi. Ku ruhande rwabo nabo aborojwe bashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda basezeranya ko batazamutenguha ahubwo inka borojwe zizabafasha mu kugira imibereho myiza.