ABAJYANAMA BO MU MIRENGE N’UTUGARI BIYEMEJE GUFASHA ABATURAGE KUVA MU BUKENE
Tariki 31 Ukwakira 2025, kuri sites eshatu ari zo Rwabicuma, Busasamana na Muyira, habereye amahugurwa agenewe abagize Inama Njyanama z’Imirenge ndetse n’abagize Biro z’Inama Njyanama z’Utugari. Aya mahugurwa yateguwe mu rwego rwo kongerera ubushobozi inzego z’ibanze kugira ngo zirusheho gusohoza inshingano zazo neza no kugira uruhare mu iterambere ry’abaturage. Abajyanama bahawe ibiganiro bibiri by’ingenzi ari byo:
Iteka rya Perezida Nº 001/01 ryo ku wa 06/02/2023 ryerekeye Umurenge, Akagari n’Umudugudu,
EICV7 Southern Province Results, kigaragaza imibare n’isura y’iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza mu Ntara y’Amajyepfo.
Ibiganiro byatanzwe n’abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza, bigabanyije mu matsinda kuri buri site, kugira ngo abitabiriye babone umwanya wo kungurana ibitekerezo no gusobanuza.
Madamu Mukagatare Judith, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza, waganirije abari kuri site ya Busasamana, yashimangiye ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bugomba gukorera abaturage kandi bukabigiramo ubufatanye n’ubunyangamugayo. Yagize ati: “Umujyanama mwiza ni uganiriza abaturage, akumva ibibazo byabo kandi akabashakira ibisubizo binyuze mu bufatanye n’izindi nzego. Tugomba kubaka ubuyobozi bushingiye ku baturage no kubaba hafi mu bikorwa bibateza imbere,”
Abitabiriye amahugurwa bashimye cyane biganiro bahawe, bavuga ko byabafashije gusobanukirwa neza inshingano zabo, kumenya uburyo bwo kubyaza umusaruro amahirwe ari mu midugudu, no kurushaho kwegera abaturage mu rwego rwo kubakangurira gukora cyane no kwiteza imbere.
“Amahugurwa nk’aya atwibutsa ko turi abahagarariye abaturage kandi dufite inshingano zo kubafasha gutera imbere. Twabonye ko ubumenyi ari isoko y’impinduka, ni yo mpamvu dusaba ko amahugurwa nk’aya yakomeza kuba inshuro nyinshi,” — Gerose Mugiruwaremye, Umujyanama mu Murenge wa Cyabakamyi.
Abajyanama bo mu Mirenge n’Utugari biyemeje gukomeza gufasha abaturage kuva mu bukene binyuze mu bukangurambaga, ubufatanye n’ishyirwaho ry’imishinga y’iterambere. Bavuze ko bazakomeza gufatanya n’inzego zose kugira ngo gahunda za Leta zigamije imibereho myiza n’iterambere zigerweho mu buryo bunoze.


