ABAHINZI BO KURI SITE Z’IKITEGEREREZO MURI BUSASAMANA BITEZE UMUSARURO USHIMISHIJE

Abahinzi bo mu Murenge wa Busasamana, baratangaza ko biteze umusaruro ushimishije muri muri iki gihembwe cy’ihinga cya A 2026, bitewe n’imikorere myiza irangwa kuri site z’ikitegererezo zashyizweho zizwi nka FOBASI (Food Basket Sites) mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi bunoze. Ibi babitangarije Abajyanama mu Nama Njyanama y’Akarere ka Nyanza ubwo babasuraga kuri site ya Gahondo, ihinzweho ibigori ku buso bwa hegiteri 50.

Nk’uko abahinzi babisobanura, guhinga kuri iyi site byabafashije kumenya gukoresha neza ifumbire, gutera imbuto z’indobanure no kugenzura indwara n’ibyonnyi hakiri kare. Bavuga ko ubu bafite icyizere cy’uko umusaruro uzarenga kure uwo basanzwe bagira, kubera uburyo bahawe ubufasha n’ubujyanama buhoraho.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza, Madamu Mukagatare Judith wari uyoboye itsinda ryasuye abo bahinzi, yashimye uruhare rwabo mu guteza imbere ubuhinzi bushingiye ku bumenyi, abizeza ubufatanye bw’ubuyobozi mu gukomeza kubafasha kugera ku ntego zabo. Yagize ati:

“Abahinzi nka mwe mugaragaza ko iterambere rishingiye ku bikorwa bifatika. Ubufatanye hagati y’abahinzi, ubuyobozi n’abajyanama b’ubuhinzi ni bwo buzatuma Busasamana ndetse n’Akarere ka Nyanza tuba intangarugero mu kongera umusaruro no kugira site zikora neza hakurikijwe amabwiriza

Abahagarariye abahinzi bo bagargaje ko iyi site ya Gahondo ari uruganda rw’ubumenyi n’iterambere ry’abahinzi, kuko basigaye bayisura kenshi kugira ngo barebe ko amabwiriza bahawe ari gutanga umusaruro.