Abahawe telephone zigezweho biyemeje kuzikoresha neza biteza imbere

Gahunda ya Connect Rwanda igamije ko nibura buri Munyarwanda agira telephone igezweho yakomereje mu Karere ka Nyanza ku bantu 420 ni ukuvuga ko nibura urugo rumwe muri buri mudugudu ugize Akarere rwahawe telephone igezweho. Ni igikorwa cyabaye tariki 26 Ugushyingo 2021 kibera mu cyumba cy'inama cy'Itorero rya Restoration Church giherereye mu murenge wa Busasamana, Akagari ka Nyanza, Umudugudu wa Kavumu. 

Iki gikorwa cyabaye ku bufatanye bw'Akarere ka Nyanza, Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, MTN Rwanda ndetse n'Ikigo gishinzwe kubika amakuru y'ikoranabuhanga mu Rwanda cya AOS.

Uyu muhango witabiriwe n'Umunyamabanga Nshingwabikirwa w'Akarere ka Nyanza Bwana Niyonshimye Olivier wari uhagarariye Akarere. Mu ijambo rye yashimiye cyane Leta y'u Rwanda n'icyerekezo cy'Igihugu mu gufasha abaturage kujyana n'igihe  bakoresha ikoranabuhanga ndetse ndetse bikazabafasha no kwirinda icyorezo cya COVID-19. Ati:"Turashimira Leta y'u Rwanda by'umwihariko na buri wese wagize uruhare muri iki gikorwa. Izi telephone muzazikoreshe mutangira amakuru ku gihe ndetse munasaba serivisi zitangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga kandi bizadufasha cyane mu kwirinda COVID-19"

Umiyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyanza SP Evode Nkurunziza, Umuyobozi mukuru  wa AOS mu Rwanda Bwana Seong Woo Kim n'umuyobozi Ushinzwe ubucuruzi no gukwirakwiza ibikorwa bya MTN mu Rwanda bwana Munyampundu Norman bose basabye abaturage gukoresha telephone neza zikabateza imbere kuko iyo zikoreshejwe nabi zisenya. Bakomeje babibutsa ko telephone zikoreshwa mu guteza imbere Igihugu no gukumira ibyaha ariko iyo batarebye neza ikoranabuhanga rishobora kuba inzira yo kuyoba.

Bamwe mu bahawe izi telephone bavuze ko batazemera nka ya mvugo uvuga ko abo Umwami yahaye amata ari bo bamwimye amatwi. Nyirankundiyeze Viviane wo mu murenge wa Kibirizi, Akagari ka Rwotso, umudugudu wa Nyarurama yahawe telephone igezweho. Mu magambo ye n'ibyishimo byinshi yagize ati:"Bakimbwira ko bagiye kuduha telephone zigezweho numvise ngize ibyishimo byinshi, none koko dore birabaye. Iyi telephone ndayishimiye cyane kandi nzayikoresha ntanga amakuru ku gihe kuko hari ibyo ntabashaga gukora nk'ushinzwe umutekano mu mudugudu ariko ubu nanjye ngiye kujyana n'igihe kandi impinduka ntabwo muzatinda kuzibona".

Bazambanza Jonas wo mu murenge wa Nyagisozi, Akagari ka Kabirizi, Umudugudu wa Cyahafi nawe ibyishimo byaramurenze, ashimira abamutekerejeho. " Ndashimira Igihugu cyanjye ko cyanyizeho nkajye rubanda rugufi, kikampa telephone yo kugira ngo njye ntangira amakuru ku gihe kandi nanjye menye amakuru y'aho isi igeze. Ndabashimiye cyane kandi iyi telephone nzayikoresha neza rwose niteze imbere kandi nteze imbere igihugu cyanjye."

Abahawe telephone bari bishimye cyane

Polisi yari yaje kwifatanya n'izindi nzego mu gutanga telephone

Hatanzwe telephone 420 zigezweho

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere Niyonshimye Olivier (Hagati) yashimiye abafatanyabikorwa bose muri iyi gahunda

Abayobozi bari bitabiriye iki gikorwa

Ushinzwe ubucuruzi muri MTN Rwanda ashyikiriza umuturage telephone

Umuyobozi wa AOS Kim Seong Woo ashyikiriza umuturage telephone

Abiteguye guhabwa telephone bari bakeye kandi banezerewe