ABAHAWE TELEFONE MURI GAHUNDA YA CONNECT RWANDA 2.0 BASABWE KUZIKORESHA BITEZA IMBERE
Ku bufatanye na Airtel Rwanda, muri gahunda ya Connect Rwanda2.0 binyuze muri MINICIT, tariki 4 Ukuboza 2023 mu Karere ka Nyanza hatangirijwe gahunda yo gutanga Telephone zigezweho ku rwego rw'Intara y'Amajyepfo aho abagera ku bihumbi 2 mu Karere ari bo bahereweho.
Ni igikorwa cyatangijwe ku mugaragaro na Guverineri w' Intara y'Amajyepfo Madame Kayitesi Alice ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Bwana Kajyambere Patrick, Umuyobozi mukuru muri MINICIT, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere w'Agateganyo w'Akarere ka Nyanza, ukuriye ibikorwa by'ubucuruzi muri Airtel Rwanda, inzego z'Umutekano harimo ingabo, Police, NISS na DASSO, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge, abakozi b'Akarere n'abaturage.
Iyi gahunda ya "Connect Rwanda2.0 igamije kugeza Telephone zigezweho kuri buri muturage yunganiwe na leta akishyura amafarwnga ibihumbi 20 (20.000frw) gusa. Guverineri Kayitesi atangiza iyi gahunda, yabwiye abaturage ko baje gushyigikira gahunda nziza ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yo kwihutisha ikoranabuhanga mu baturage.
Yagize ati: "Izi telephone ntabwo ari izo kugurisha ahubwo ni izo kwifashisha mwisabira serivisi. Zizabafasha kwishakira amakuru azabafasha mu iterambere ry'ubuhinzi n'ubworozi n'iteganyagihe. Zizabafasha kandi ku myigire y'abana banyu. Serivisi zose zitangirwa ku irembo ushobora kuzisabira ukoresheje iyi telephone ndetse na serivisi za banki. Muzazikoreshe mu gutangira amakuru ku gihe no kubeshyuza abavuga ibinyoma ku Gihugu cyacu."
Guverineri Kayitesi Alice yasabye abahawe telefone kutazigurisha ahubwo bakazikoresha biteza imbere

Ibinezaneza ku bahawe telefoni muri gahunda ya connect Rwanda 2.0
Abagera ku bihumbi 2 bo mu Karere ka nyanza nibo baherewe ho mu Ntara y'Amajyepfo
Umuhanzi Eric Senderi yasusurukije abitabiriye itangizwa rya Connect Rwanda 2.0 kuri Sitade ya Nyanza