Abagize Inama Njyanama barahiriye gusohoza inshingano zabo hanatorwa Komite Nyobozi nshya

Kimwe n'ahandi hose mu Gihugu, kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ugushyingo, mu Karere ka Nyanza habaye  igikorwa cyo kurahira kw'abajyanama 17 bagize Inama Njyanama y'Akarere ndetse hatorwa Biro y'Inama Njyanama y'Akarere na Komite Nyobozi. Igikorwa cyo kurahira kw'Abajyanama mu Nama Njyanama cyayobowe na Visi Perezida w'Urukiko Rwisumbuye rwa Huye. Abajyanama barahiye bagizwe n'abajyanama rusange 8, abagore bagize 30 ku ijana by'abagize inama Njyanama, Umujyanama uhagarariye abafite ubumuga, umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abagore n'Umujyanama   uhagarariye abikorera mu Karere.

Aya niyo mazina y'abajyanama 17 bagize Inama Njyanama y'Akarere ka Nyanza n'ibyiciro bahagarariye: Abajyanama rusange ni NTAZINDA Erasme, KAJYAMBERE Patrick, NGABONZIZA Julien, Sheikh NTAWUKURIRYAYO Ismael, RUBERANGEYO Theophile, Dr HAKIZIMANA Emmanuel,  NTABANA Innocent na  NIYONGIRA Wellars. Abajyanama bahagarariwe 30 ku ijana y'abagore ni KAYITESI Nadine, UMUBYEYI Jeanne, GAHONGAYIRE Yvonne, MUKAGATARE Judith na UWINEZA Marie Rosine. Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abantu bafite Ubumuga ni MBONIGABA Jean Claude. Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'urubyiruko ni NIYOMUTABAZI Josué. Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abagore ni Dr MUKANDORI Denyse naho Uhagarariye abikorera ni MUKARURANGWA Sophie.

Nyuma yo kurahira kw'abajyanama, hatowe Biro y'Inama Njyanama yatowe n'abajyanama b'Akarere.  Biro yatowe igizwe n'aba bakurikira: Perezida: Madame Mukagatare Judith, Visi Perezida Sheikh Ntawukuriryayo Ismael, Umunyamabanga: Madame Umubyeyi Jeanne. Amatora ya biro y'Inama Njyanama yakurikiwe n'aya Komite Nyobozi y'Akarere yatowe n'inteko itora. Hakaba haratowe aba bakurikira: Umuyobozi w'Akarere: Bwana Ntazinda Erasme, Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu: Bwana Kajyambere Patrick, Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza: Madame Kayitesi Nadine

Perezida w'Inama Njyanama n'Umuyobozi w'Akarere batowe, bose bashimiye Abadahigwa b'Akarere ka Nyanza babagiriye ikizere bakabaha inshingano babizeza ubufatanye muri byose kugira ngo bazamure iterambere n'imibereho myiza by'Abaturage. Umuhuzabikorwa wa Komisiyo y'Amatora mu Ntara y'Amajyepfo nawe wari witabiriye iyi gahunda yashimiye Akarere ka Nyanza ko bagaragaje ko ari Abadahigwa kuko baba aba mbere mu gutora inshuro 3 zikurikiranya. Yabasabye gukomeza kugaragaza imiyoborere ishyira umuturage ku isonga nk'uko baba barabyiyemeje. 

Umuyobozi w'Akarere w'Agateganyo Bwana Niyonshimye Olivier nawe yashimiye cyane inteko itora ko amatora bayagize ayabo bakajya bitabira ku gihe byanatumye amatora yo mu Karere ka Nyanza aba nta makemwa kandi akajya asoreza igihe. Bwana Ndayisaba Antoine wari uhagarariye Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, mu butumwa bwa Guverineri yatanze yasabye abayobozi batowe kongera umuvuduko mu nkingi zose kandi bagashyira umuturage ku isonga. Iki gikorwa kandi cyakurikiranwe n'inzego z'umutekano, abayobozi b'amadini n'amatorero, ibigo bikorera mu Karere ka Nyanza, indorerezi n'abandi. Bikaba biteganyijwe ko Komite Nyobozi yatowe izarahira ku itariki 22 Ugushyingo 2021 ndetse abajyanama bose bakazahita bajya mu mahugurwa azamara icyumweru akabera mu ishuri rya Polisi riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana.

Abajyanama basinyira indahiro imbere y'urukiko

Umujyanama Kayitesi Nadine asinya

Igikorwa cyari cyitabiriwe n'ingeri zinyuranye

Abakorerabushake ba Komisiyo y'amatora babanzaga kurahira mbere yo kuyobora amatora

Biro y'Inama Njyanama igizwe na Perezida Mukagatare Judith (iburyo), Ntawukuriryayo Ismael (Hagati), Umubyeyi Jeanne (Ibumoso)

Komite Nyobozi y'Akarere ka Nyanza igizwe na Ntazinda Erasme (iburyo), Kajyambere Patrick (Hagati), Kayitesi Nadine (Ibumoso)

Abajyanama 17 bagize Inama Njyanama y'Akarere ka Nyanza

Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza ashimira abitabiriye iki gikorwa

Abagize inteko itora bitabiriye ku gihe

Urukiko Rwisumbuye rw Huye rwakira indahiro