ABAFATANYABIKORWA BIYEMEJE KURANDURA BURUNDU IKIBAZO CY’ABANA BATA ISHURI

Kuri Hotel Urubuto mu Karere ka Nyanza, habereye inama nyunguranabitekerezo yateguwe ku bufatanye na Save the Children Rwanda binyuze mu mushinga Zero Out of School Children. Intego y’iyi nama yari ukurebera hamwe ibimaze kugerwaho mu kugarura abana mu ishuri no gufata ingamba zihamye zo kurandura burundu ikibazo cy’abana bata ishuri.

Inama yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madamu Kayitesi Nadine, ari kumwe n’inzego z’umutekano, abashinzwe uburezi ku rwego rw’Akarere n’Imirenge, abarinzi b’abana, inshuti z’umuryango ndetse n’abandi bafatanyabikorwa.

Madamu Kayitesi Nadine yashimangiye ko ikibazo cy’abana bata ishuri kidakwiye gufatwa nk’inshingano z’inzego z’uburezi gusa, ahubwo ari uruhare rwa buri wese mu muryango nyarwanda. Ati: "Tugomba gushyira hamwe, buri wese akagira uruhare mu kurinda no kurengera abana bacu, kuko uburezi ariishingiro ry’ejo heza. Abana baducitse ibyo duharanira byose twaba tubibuze," 

Umuyobozi w’ishami ry’uburezi mu Karere ka Nyanza, Bwana Mushimiyimana Edourd, yavuze ko hakenewe gukomeza ubukangurambaga no kwegera imiryango kugira ngo haboneke ibisubizo birambye. "Imbaraga tuzongere mu rwego rwo guharanira ko buri mwana wese agira amahirwe yo kwiga, kandi dushyira imbere ubufatanye n’imikoranire ya hafi ku babyeyi n’abarezi."

Abitabiriye inama bashyize imbere ko ku bufatanye bw’inzego zitandukanye, ubufasha ndetse n’ubushake bwa buri muturage, ikibazo cy’abana bata ishuri kizacika burundu mu Karere ka Nyanza.