ABADIPITE MU NTEKO ISHINGA AMATEGEKO BASUYE IBIKORWA BY’UBUHINZI
Tariki 24 na 25 Werurwe, abadepite basuye Akarere ka Nyanza muri gahunda y’ingendo rusange zigamije gusura ibikorwa by’ubuhinzi mu Mirenge itandukanye. Bakaba bararebaga uko ibibazo abaturage babagejejeho mu ngendo rusange zabaye mu mpera z’umwaka wa 2022 byitaweho, bakanifatanya n’abaturage mu muganda rusange usoza ukwezi.
Mu Karere ka Nyanza hari Visi Perezidante w'Inteko Ishinga Amategeko umutwe w'abadepite Hon. Mukabagwiza Edda ari kumwe na Hon Uwambaje Sandrine na Hon. Bizimana Minani Deogratias aho basuye imirenge ya Rwabicuma na Muyira. Mu ngendo zabo, baherekejwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Bwana Kajyambere Patrick hamwe n'Umukozi w'Akarere ushinzwe kuhira imyaka.
Mu mirenge yose barebye uko ibibazo byakiriwe ubwo abadepite baheruka gusura iyi mirenge, byakemuwe n’ibitarakemuwehibandwa ku mbogamizi zatumye bidakemuka, Kureba uko abaturage bateguye igihembwe cy'ihinga n'uko ibikorwa by'ubuhinzi byifashe mu mirima. Harebwe kandi aho imyiteguro yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu w’1994 igeze n'ibikorwa biteganyijwe mu gihe cy'iminsi 100 yo kwibuka.
Basuye ibikorwa by'ubuhinzi mu mirenge itandukanye