ABADEPITE BATANGIYE KUGENZURA ITERAMBERE RY’IMIJYI N’IMIKORESHEREZE Y’UBUTAKA

Akarere ka Nyanza kakiriye itsinda ry’Abadepite bayobowe na Hon. Depite Uwamariya Odette, mu ruzinduko rw’icyumweru rugamije kugenzura iterambere ry’imijyi, imiturire n’imikoreshereze y’ubutaka. Muri iri tsinda harimo kandi Hon. Depite Bizimana Minani Deogratias na Hon. Depite Dr. Umutesi Liliane, baherekejwe n’abakozi b’Inteko Ishinga Amategeko, Nshyaka Humudu na Uwimana Blandine. Uru ruzinduko rwatangirijwe mu nama yabereye mu cyumba cy’Akarere, aho Abadepite basobanuye intego y’ibikorwa byabo.

Abadepite bagarutse ku kamaro ko kuganira n’abayobozi n’abaturage ku miterere y’imijyi, imiturire myiza, ibikorwa remezo, imikoreshereze y’ubutaka ndetse no kwakira ibitekerezo byafasha mu guteza imbere imibereho y’abaturage. Bakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere w’Agateganyo, Bwana Kajyambere Patrick, ari kumwe n’inzego z’umutekano n’izindi nzego zirimo Komite Nyobozi, sosiyete sivile n’abakozi b’Akarere. Abayobozi babagaragarije uko Akarere gahagaze, bagaragaza ko biteguye gufatanya n’Abadepite kugira ngo intego zose zizagere ku musaruro.

Nyuma y’ibiganiro, Abadepite bakomereje ibikorwa byo gusura ibikorwa remezo n’imishinga irimo IDP Model Village, Isoko rya Runyana, Site y’Imiturire ya Rukore na Site y’Ubuhinzi ya Rwotso mu Murenge wa Kibirizi. Bagiranye ibiganiro n’abaturage bigamije kumva ibyifuzo byabo no kubasubiza ibibazo bafite.