ABADEPITE BASHIMYE IBIRI GUKORWA MU GUTEZA IMBERE UMUJYI WA NYANZA
Mu ngendo barimo mu Karere ka Nyanza, Abadepite basuye Umurenge wa Busasamana hagamijwe kugenzura uko gahunda zo guteza imbere umujyi, imicungire y’ubutaka n’imiturire zishyirwa mu bikorwa. Uruzinduko rwatangiriye ku biro by’Umurenge, aho abayobozi bagaragarije Abadepite ishusho rusange y’imikorere y’inzego z’ibanze n’aho igishushanyo mbonera cy’iterambere ry’umujyi kigeze.
Mu biganiro byahurije hamwe abakozi b’Umurenge n’abahagarariye inzego zitandukanye, hibanzwe ku kunoza ikoreshwa ry’ubutaka, guteza imbere ibikorwa remezo no kubaka imiturire ijyanye n’icyerekezo cy’umujyi ugezweho. Abadepite bashimye uko imishinga itandukanye itegurwa hashingiwe ku igenamigambi rirambye.
Nyuma y’inama, hasuwe ibikorwa by’ingenzi birimo site y’ubuhinzi ya FOBASI n’ubuhunikiro bw’imyaka bigamije guteza imbere ubuhinzi bugezweho, ahubakwa ikibuga cy’ibizimini by’ibinyabiziga, ikimoteri gikusanyirizwamo imyanda n’ahubatswe Servor Room y’itumanaho mu rwego rwo kunoza serivisi. Bananasuye kandi ikigega cy’amazi gitanga amazi mu Murenge n’ahateganyijwe imiturire hatunganyijwe mu Kagari ka Kavumu kuri site ya Nyagatovu, aho bagarutse ku kamaro ko gutuza abaturage mu buryo butekanye, bubahiriza igishushanyo mbonera.
Abadepite bashimye intambwe Umurenge wa Busasamana umaze gutera mu guteza imbere Umujyi wa Nyanza, basaba ko imishinga ikomeza gushyirwa mu bikorwa mu mucyo, hubahirizwa amategeko agenga imiturire n’imicungire y’ubutaka, kandi abaturage bagakomeza kugira uruhare mu iterambere ry’aho batuye.



