ABADEPITE BASABYE KO HASHYIRWA IMBARAGA MU KURWANYA UBUCUKUZI BW’AMABUYE Y'AGACIRO BUTEMEWE

Tariki 3 Ugushyingo 2025, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza w’Agateganyo, Bwana Kajyambere Patrick, yakiririye bamwe mu Badepite bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, barimo Hon. Ntezimana Jean Claude wari uyoboye itsinda, Hon. Murora Beth na Hon. Uwubutatu Marie Thérèse. Uruzinduko rwabo rwari rugamije gusesengura ibibazo by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’ubujura bikunze kugaragara mu Karere, cyane cyane mu Murenge wa Nyagisozi.

Nyuma y’ibiganiro byabereye ku karere, izi ntumwa za rubanda zasuye umurenge wa Nyagisozi aho zaganiriye n’inzego z’ibanze, iz’umutekano, n’abaturage. Basuye utugari twa Gahunga na Kabuga twagaragayemo ibikorwa by’ubucukuzi butemewe, bashima ubufatanye buriho mu kubirwanya ariko banasaba ko hashyirwa imbaraga nyinshi mu gukumira ababigiramo uruhare.

Abadepite basabye abaturage kugira uruhare rugaragara mu gutanga amakuru ku bacukura mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kugira ngo ibikorwa nk’ibyo bidakomeza guteza umutekano muke no kwangiza ibidukikije. Basabye kandi inzego z’ibanze gukorana bya hafi n’abaturage mu kubaka ubufatanye bushingiye ku mutekano n’iterambere. Bashimangiye ko bazabakorera ubuvugizi kugira ngo hashakwe sosiyete zifite ibyangombwa byemewe, zicukura mu buryo bunoze kandi buteza imbere abaturage bahatuye n’Akarere muri rusange.