74 BARANGIJE MURI HANIKA ANGLICAN POLYTECHNIC BAHIZE KWIHANGIRA IMIRIMO

Tariki 24 Werurwe 2023, muri Kaminuza ya Hanika Anglican integrated Polytechnic habereye ibirori byo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 74 barangije  harimo abagore 15 n'abagabo 59 mu mashami atatu ari yo “Civil engineering, Automobile technology  na Computer engineering”.

Uyu muhango witabiriwe n'abashyitsi bakuru bayobowe n’Intumwa y’Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC) Bwana Habimana Fabien ari kumwe na Rev. Dr. Jered Kalimba uyobora Diocese ya Shyogwe ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwari buhagarariwe na Madamu Niyonsaba Patricie n'abandi bayobozi batandukanye. Nyuma yo gutanga impamyabumenyi, hanatanzwe ibihembo ku banyeshuri 3 bahize abanda muri buri shami.

Ubutumwa bwagarutsweho bwibanze ku gushima Leta kuri gahunda nziza n'umurongo yahaye uburezi cyane ubujyanye n'ubumenyingiro. Ishuri ryashimiye ubufatanye bw'Akarere ka Nyanza banabagenera impano. Hashimwe kandi abafatanyabikorwa cyane amadini n'amatorero adahwemo kugaragaza ubufatanye mu ishyirwa mu bikorwa gahunda y'uburezi.

Abarangije amasomo n'abayobozi batandukanye bafashe ifoto y'urwibutso

Abarangije biyemeje guhanga imirimo bagaha barumuna babo akazi