Imiryango 12 yarokotse jenoside yakorewe abatutsi itagiraga aho kuba ikaba yahawe inzu

Imiryangongo 12 yarokotse jenoside yakorewe Abatutsi yo mu Karere ka Nyanza umurenge wa Kibirizi yahawe amacumbi yo mu midugudu y’icyitegererezo iri mu tugari twa Mututu na Mbuye. Iyi miryango irishimira ko n’ubwo bari bamaze igihe kinini batagira aho baba. Leta itabatereranye bikaba ari akarusho ko izi nzu bazihawe umunsi ubanziriza uwo kwibuka ku nshuro ya 27 jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Izi nzu zatashwe zubatse ku buryo bw’inzu imwe irimo ebyiri aho inzu y’umuryango umwe ifite uruganiriro, ibyumba bibiri, igikoni ubwiyuhagiriro n’ubwiherero. Buri muryango ukaba wahawe intebe n’ibitanda bibiri biriho matera ndetse banahabwa ibikoresho byo mu gikoni n’ibyo ku meza.

Kayitesi Denyse ni umwe mu bahawe inzu mu mudugudu wa Mbuye akaba avuga ko ibyishimo afite atabona uko abivuga kuko bimeze nk’ibonekerwa. Yagize ati: “Twishimye, twarize rwose dufite ibyishimo byinshi. Kuva navuka nibwo nishimye. Ndashimira leta yacu ariko by’umwihariko ndashimira Nyakubahwa Perezida wacu Paul Kagame ko yabonye ko nkwiriye kuva mu bwigunge nkagira aho kuba heza nka hano. Ndi mu barokokeye ku Ibambiro kuko ni njye babanje muri ruriya rwobo ariko navuyemo. Ndashimira ubuyobozi ko butantereranye kandi nanjye sinzabakoza isoni”

Ntabwo ari Kayitesi wenyine ufite iri shimwe ahubwo kuko bagenzi be nabo bavuga ko ubuyobozi bwiza ntacyo babunganya kuko iyo ufite aho kuba uba ufite ubuzima. Munderere Jean Claude yabanaga na nyirakuru mu icumbi bakodeshaga avuga ko bakorewe igitangaza gikomeye. Yagize ati: “Iyi nzu twahawe nzayifata neza rwose, nyicungire umutekano. Ikirahure nikigira ikibazo nzareba uko nagisubizamo. Ubu nta mu gore mfite kubera ko muri jenoside bamvunaguye nkavanamo ubumuga ariko Leta yacu ishimwe cyane ibyo inkoreye birakomeye n’ubwo namugaye sinzabura guteza Igihugu cyanjye imbere mu bushobozi mfite buke”

Uwineza Julienne ngo ibyo babakoreye asanga ari nk’aho ari abageni kuko ntacyo babimye. Ati: “Nari maze imyaka myinshi ntagira aho kuba. Rwose ibi bintu ntaho ndabibona kuko ubu ndi buryame nsinzire, ibihuru nabivuyemo. Byose turabifite ibyo kurya, ibikoresho, uburiri bwiza. Imana ibahe umugisha kandi mudushimire Nyakubahwa Perezida wacu Paul Kagame.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme asaba abahawe inzu kuzifata neza, bakibuka biyubaka kuko jenoside n’ubwo babuze ababo bafite Igihugu kandi kibazirikana. Yagize ati: “Ubutumwa tubaha ni ubwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wavuze ko abarokotse jenoside bagomba kugira aho baba kandi hanoze. Mifite igihugu kandi kirabakunda aho mudashoboye ubuyobozi burahari ngo bubafashe. Intego yacu ni uko jenoside itazongera kuba. Izi nzu rwose ni izanyu muzigubwemo neza ariko mukomeze no kwirinda icyorezo cya Koronavirusi kugira ngo ibyiza bikomeze bitugereho”

Inzu zatanshywe uyu munsi ni 6 z’imiryango 12 zikaba zaruzuye zatwaye amafaranaga y’u Rwanda miliyoni 123. Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ya 2020-2021, Akarere ka Nyanza gateganya kubakira imiryango 35 y’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi badafite amacumbi. Bakaba bishimira ko izi nzu zuzuye mbere y’igihe bateganyaga ndetse igihe cyo kwibuka kikaba kigeze imiryango imwe iri muri izi nzu.

Izi nzu zatashywe n'Umuyobozi w'Akarere

Kayitesi Denyse warokokeye ku Ibambiro yishimiye inzu yahawe

Abahawe inzu basabwe gukomeza kwirinda COVID19

Izi nzu zirimo ibyangombwa by'ibanze

Bahawe ibikoresho by'isuku, ibyo ku meza no mu gikoni