Abahawe urukingo rwa COVID-19 barashimira ubuyobozi b’Igihugu bwita ku baturage bose mu buryo bungana

Tariki ya 5 Werurwe 2021, mu gihugu hose hatangiye gahunda yo gukingira Abanyarwanda icyorezo cya Koronavirusi icyiciro cya mbere. Mu Karere ka Nyanza iyi gahunda yakorewe mu bigo nderabuzima byose uko ari 17. Abamaze gukingirwa baravuga imyato Leta y’u Rwanda ku buryo yita ku baturage bose mu buryo bungana. Ibi ngo babivuga bahereye ku kuba barumvaga ko urukingo ruzahera ku bo mu mujyi bakurikije ko ariho icyi cyorezo cyiganje.

Uwimana Jeanne d’Arc wakingiriwe ku Kigo Nderabuzima cya Mucubira gihherereye mu Murenge wa Cyabakamyi yagize ati: “Ndishimye cyane kuko ntabwo natekerezaga ko nakingirwa mu ba mbere bitewe n’uko hano I Cyabakamyi ari umurene witaruye. Biranejeje cyane kuko hari n’ab’I Kigali bari kuri gahunda yo gukingirwa ariko nabatanze. Ndashimira leta y’u Rwanda, abayobozi bose n’abaganga badukiniye. Iyi n’intambwe ikomeye yo guhashya icyi cyorezo”

Iraguha Jean de Dieu ukora ku Kigo Nderabuzima cya Mututu mu murenge wa Kibirizi, nyuma yo gukingirwa yavuze ko imikorere ya Lata y’u Rwanda mu kurenera abaturage ari ntagereranywa. Ati: “Iyo urebye uko Leta y’u Rwanda n’Ubuyobozi bw’Igihugu cyacu bakora muri rusange nta n’umwe wari ukwiye gushidikanya cyangwa ngo yumve ko ibi ari ibintu byagombaga gutinda. Imyiteguro n’ubundi yari yaratangiye cyera kandi iyo hari ikibazo cy’ubuzima cyangwa imibereho myiza y’abaturae turabizi ko nta kuzuyaza”

Nk’uko abageze mu zabukuru ari bamwe mu bazahazwa n’icyi cyorezo, Kabagamba Canisius wakingiriwe ku Kigo Nderabuzima cya Nyanza nawe ibyishimo byamurenze. Ati: “Bari baraduteguje mbere nko mu kwa cumi n’abiri ariko twumvaga ko niruza bazaita bakingira ab’I Kigali cyangwa abayobozi. Yemwe numvaa ko n’abapolisi bazakingirwa mbere yacu ariko n’igitangaza gikomeye pe. Umuturage w’u Rwanda yaba umukuru cyangwa, umuyobozi ndetse n’umuturae usanzwe twese dufashwe kimwe rwose. Buriya nidukinirwa bwa kabiri umuntu azagira icyizere ko atapfa kwandura.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yasabye abaturage bose yaba abakingiwe ndetse n’abatarakingirwa kutirara bagakomeza kubahiriza amabwiriza yose kuko icyorezo kigihari. Yagize ati: “ N’ubwo abantu bakingiwe, bakomeze birinde, bubahirize amabwiriza yose kuko koronavirusi iracyahari kandi bibuke ko bazanakingirwa bwa kabiri. Abatarakingirwa ni benshi ariko nabo bazagerwaho kuko niyo gahunda ya Leta y’u Rwanda. Twese dukomeze twirinde, twambare agapfukamunwa neza kandi twubahirize amabwiriza yose duhabwa n’ubuyobozi.”

Umuyobozi w'Akarere Ntazinda Erasme asaba abaturage gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda

Zakariya Kanyarutoki w'imyaka 94 yakingiriwe ku Kigo nderabuzima cya Mucubira

Abaturage benshi bitabiriye guhabwa urukingo rwa COVID19