Ibigo by’amashuri byagiriwe inama yo kwigiranaho hagamijwe gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID19 mu banyeshuri

Byabaye tariki ya 4 Gashyantare 20121, ubwo command post y'Akarere ka Nyanza yasuraga imirenge ya Busasamana, Muyira, Busoro na Kigoma mu rwego rwo kureba uko ingamba zo kwirinda COVID19 zubahirizwa hibanzwe ku bigo by'amashuri ndetse n’Ibigo nderabuzima ndetse. Abasuye bari mu matsinda abari rimwe riyobowe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu Bwana KAJYAMBERE Patrick nirindi riyobowe n'Umuyobozi w'Ibitaro by'Akarere ka Nyanza Dr Tuyishime Emile.

Itsinda rya mbere ryasuye ibigo by’amashuri n’ibigo nderabuzima ndetse byo muri  Muyira , Busoro na Kigoma. Muri byo twavuga Ikigo nderabuzima cya Nyamiyaga, icya Busoro ndetse n’icya Gahombo. Mu bigo by’amashuri byasuwe muri iyi mirenge harimo icya EAV Mayaga giherereye mu murenge wa Muyira na APADEM iherereye mu murenge wa Busoro. Ahasuwe hose muri iyi mirenge byagaraggaye ko ingamba zo kwirinda COVID19 zizwi kandi bagerageza kuzishyira mu bikorwa ariko basabwa kongeramo imbaraga cyane cyane aho abanyeshuri barira ndetse no’ahateganyirijwe gushyirwa abanyeshuri bashobora kwandura.

Ibigo nderabuzima byasabwe ko byasabwe gushyira imbaraga mu bikorwa byo gupima bizwi nka “screening” kandi bakita cyane ku barwariye mu ngo bizwi nka “Home-Based Care”. Ibi basabwe kubikora mu rweggo rwo kwirinda ko icyorezo cyarusha imbaraga zone bakoreramo. Ibigo nderabuzima kandi byasabwe gufasha amashuri kunoza neza ishyirwamubikorwa  ry'ingamba zo kwirinda cyane ko ibigo bimwe bifite abaforomo ku buryo bakorana nabo bya hafi.

Itsinda rya Kabiri ryasuye ibigo by’amashuri ndetse na command post y'Umurenge y’Umurenge. Mu byasuwe harimo ibigo by’amashuri nka Hanika Anglican Integrated Polytechnic na Hanika TVET. Ibi bigo bifite ubukarabiro bwiza abantu bakandagira bagakaraba, uburyo bwo gupima umuriro n’igitabo bandikamo abinjiye mu Kigo, abanyeshuri bicara bahanye intera ndetse muri za workshop no mu mashuri haba harimo umuti usukura intoki.

Muri Hanika TVET bafite kandagira ukarabe imbere y’amashuri ndetse isolation rooms (iy’abakobwa ndetse n’iy’abahungu) ndetse n’aho bakoresha habonetse umubare munini w’abanduye. Bikaba byaragaragaye ko ikigo gishyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda covid-19 kandi biteguye guhangana nacyo mu gihe hagira uwandura

Ikigo cya College Maranatha itsinda ryasanze bafite uburyo bwo gukaraba ku binjira ndetse babapima umuriro bakanabandika kandi nta muntu wemerewe kwinjira mu Kigo atahakora. Abakorerabushake bafasha bagenzi babo kwirinda COVID19. Abanyeshuri bicara ari 2 kandi bambara neza agapfukamunwa ndetse bafite isuku muri rusange. Ni ikigo cyiteguye neza bigaragara kuko abanyeshuri ingamba bazigize izabo ku buryo bazishyira no mu bikorwa bidakeneye abayobozi.

Umuyobozi w’ibitaro bya Nyanza Dr Tuyishime Emile yasabye ibindi bigo kwigira kuri iki kigo kuko bagerageje ibishoboka byose ndetse n’umunyeshuri usohotse mu kiggo yemererwa ggusuira mu ishuri ari uko yabanje kwipimisha. Ibi kandi byanavanyeho imico mibi y’abanyeshuri bajyaga hanze y’ikigo uko bishakiye. Uyu muyobozi kandi asanga abanyeshuri babigize ibyabo ntaho Koronavirusi yamenera. Yasabye kandi n’ibindi bigo gukomeza gukaza ingamba kugira ngo abanyesuri bakomeze bige kandi birinda. Command Post y’Akarere ka Nyanza ikazakomeza gusura ibigo bitandukanye hagamijwe kubongerera ubumenyi no kubagira inama hhhagamijwe gukumira ubwandu bwa COVID19 mu bantu benshi.

Ubuyobozi bw’ibigo bwagaragazaga uko bashyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda COVID19

Mu mashuri, abanyeshyuri bubahiriza ingamba zo kwirinda

 

Abakorerabushake bafashe bagenzi babo kwirinda

GS Hanika ni cyimwe mu bigo by’amashuri byasuwe

 

Hanika TVET bafite uburyo bwiza bwo gukaraba