Abaturage barishimira ko gahunda yo gutera umuti wica imibu itera malariya yatumye batakirwara iyi ndwara

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Gashyantare 2021, mu Karere ka Nyanza hatangijwe igikorwa cyo gutera umuti wica imibu itera malariya mu nzu. Ni ku nshuro ya gatani iki gikorwa kiba kuko cyatangiye mu mwaka wa 2016. Akarere ka Nyanza kari mu turere twagaragaragamo malariya nyinshi ariko ubu yaragabanutse cyane bitewe no gushyira mu bikorwa ingamba zikomatanyije zo kuyirwanya by’umwihariko gutera umuti wica imibu iyitera.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza ndetse n’abaturage bavuga ko iyi ndwara yagabanutse cyane kuko ubu bitaba byoroshye kubona umuntu urwaye iyi ndwara. Byavugiwe mu murenge wa Ntyazo, Akagari ka Cyotamakara, Umudugudu wa Ruyenzi ubwo Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Bwana Ntazinda Erasme ari hamwe n’Umuyobozi w’Ibitaro bya Nyanza Dr Emile Tuyishime ndetse n’Umuyobozi w’Ishami ryo kurwanya malariya mu Kigo cy’Igihuu gishinzwe Ubuzima Dr Mbituyumuremyi Aimable batangizaga gahunda yo gutera umuti wica imibi itera malariya.

Higiro Marc avuga ko malariya yatumaga umuryango we udindira mu iterambere ariko gaunda zo kurwanya malariya by’umwihariko kumuterera umuti zatumye atagihora kwa muganga. Ati: “Abana banjye bakundaga kurwara Malaria nanjye nkayirwara kuko inaha haba ibishanga byinshi byihishamo imibu. Gutera umuti wica imibu mu nzu byatugiriye akamaro kuko nk’ubu umuntu w’iwanjye uheruka kurwara Malaria ni umwana wayirwaye mu mwaka wa 2017. Ukundi nirinda Malaria ni ukurara mu nziritamibu no gukura ibihuru hafi y’urugo. Ibi byatumye mbona umwanya wo gukorera umuryango niteza imbere rwose”

Umuyobozi wa Porogaramu y’Igihugu yo kurwanya Malariya, Dr Mbituyumuremyi Aimable, yavuze ko mu myaka yashize Akarere ka Nyanza kagaragaraga mu turere dutanu twa mbere dufite abaturage barwaye Malaria cyane ariko kuri ubu kari muri dutanu twa nyuma.. yagize ati:“Mu myaka ya 2015/16 Nyanza yagaragaraga mu turere dutanu twa mbere mu gihugu dufite Malaria nyinshi riko aho dutangiriye gutera umuti tubona ko Nyanza itaboneka mu turere 10 twa mbere ahubwo iza nibura muri dutanu twa nyuma tuzahajwe na Malaria, byerekana ko habaye impinduka ikomeye cyane”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, mu ijambo rye yavuze ko iyi gahunda ari nziza cyane kandi yatanze umusaruro mu kurwanya malariya mu Karere kose ariko asaba abaturage kutirara bagakomeza kubahiriza n’izindi ngamba zo kuyirandura burundu. Yagize ati: “ Muri uyu mwaka tuzatera umuti wica imibu itera malariya mu ngo zisaga ibihumbi 87 kandi bizagira umumaro mwinshi. Mu mwaka wa 2016/2017 hapfuye abantu 40 bazize malariya ariko umwaka ushize hapfuye umuntu umwe gusa. Iyi gahunda yo gutera umuti wica imibu igomba kujyana n’izindi ngamba zo kuyirwanya”

Gahunda yo gutera umuti wica imibu itera malariya ni gahunda ngarukamwaka ikorerwa mu turere dutandukanye mu gihugu hagamijwe kurandura malariya. Iyi gahunda ikaba yunganira izindi zirimo kuryama mu nzitiramibu itewe umuti buri joro ndetse no gukuraho ibihuru byororokeramo imibu. Akarere ka Nyanza ubu kakaba kagaragara mu turere tutibasiwe cyane na malariya kubera imbaraga zashyizwe mu kuyirwanya.

Gutera umuti wica imibu byatangijwe ku mugaragaro

Abayobozi bakurikiranye uko igikorwa kigenda

Ingo zisaga ibihumbi 87 zizatererwa umuti