PASP:UMUSHINGA WA MINAGRI WUBAKIYE UMUSINGI UKOMEYE ABAHINZI-BOROZI

Kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Ugushyingo 2020, kuri Hotel Hertage habereye umuhango wo gusoza ibikorwa by'umushinga PASP( Post  Harvest and Agribusiness Support Project) wo muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi ukaba wari umaze imyaka 6 ukorana n'abahinzi-borozi bo mu Karere ka Nyanza.

Uyu mushinga wafashije abahinzi n'aborozi basaga 870 kuzamura ibyo bakora binyuze mu nkunga y'amafaranga asaga miliyari 2 zahawe abahinzi n'aborozi ku giti cyabo hamwe n'amakoperative.

Muri uyu muhango abatewe a inkunga na PASP bayishimiye iterambere yabafashije kugeraho biyemeza kutazasubira inyuma. Ku ruhande rwa PASP, Umuyobozi w'imishinga na IFAD (International Fund for Agricultural Development) Bwana Rwamurangwa Steven yashimiye Akarere ka Nyanza uko bakoranye, asaba ko abafashijwe kugera ku bikorwa by'iterambere bakomerezaho ntibazasubire inyuma ndetse PASP ikaba yageneye Akarere igihembo cy'ishimwe kubera imikoranire myiza.

PASP kandi yatanze certificats ku bahinzi n'aborozi babaye indashyikirwa mu gukoresha neza inkunga bahawe n'uyu mushinga.

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe ubukungu Bwana Kajyambere Patrick, mu ijambo rye yashimiye PASP ko yubakiye abahinzi n'aborozi bo mu Karere ka Nyanza umusingi ukomeye w'iterambere bityo bakaba badashobora gusubira inyuma kuko Akarere kazakomeza kubaba hafi.

Ku ruhande rw'inzego z'umutekano hari Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyanza SP E. Nkurunziza wanasabwe n'abahinzi n'aborozi ko Polisi yabafasha gukumira abamamyi b'umusaruro w'ubuhinzi n'ubworozi baza baturutse mu tundi turere.

Abahinzi-borozi batewe inkunga na PASP baru bitabiriye

PASP yahaye Akarere igihembo cy'ishimwe

Hashimiwe abahinzi borozi b'indashyikirwa

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe ubukungu yashimiye PASP ku musingi ukomeye mu buhinzi n'ubworozi

Bafashe ifoto y'urwibutso