Hatangijwe igihembwe cyo gutera ibiti n'umushinga uzaha akazi abarenga 150,000

Tariki ya 23 Ukwakira 2020, mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Muyira, utuari twa Nyundo na Nyamure hatangirijwe ku rwego rw’Igihugu igihembwe cyo gutera amashyamba 2020/2021 ndetse no kwizihiza ku nshuro ya 45 umunsi mpuzamahanga wo gutera amashyamba ku nsanganyamatsiko igira iti: “Amashyamba ni Umusingi w’imibereho myiza y’abaturage n’iterambere rirambye”. Hatangijwe kandi umushinga ugamije gutera amashyamba no gusubiranya urudobe rw’ibinyabuzima mu Mayaga.

Umushyitsi mukuru muri iki gikorwa yari Minisitiri w’Ibidukikije Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc. Hari kandi Guverineri w’intara y’Amajyepfo Madamu Kayitesi Alice, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Bwana Ntazinda Erasme na Komite Nyobozi yose, Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko muri Komisiyo y'Ubutaka , Ubuhinzi, Ubworozi n'ibidukikije aribo Hon. Uwumuremyi Marie Claire, Hon. Murekatete M. Therese, Hon. Ruhakana Albert.

Hari abayobozi bakuru b’Ibigo bya Leta bakurikira:

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga Ibidukikije Madam Kabera Juliet, Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Ubutaka Madamu Mukamana Esperence, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Amashyamba Bwana Mugabo Jean Pierre, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Cy’iteanyagihe Bwana Gahigi Aimable n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu cyo kubungabunga amazi Bwana Ngabonziza Prime. Mu nzego z’umutekano hari Umuyobozi wungirije wa RF ku rwego rw’Igihugu Brig. Gen. F. Bayingana, RPC R. Kanyamihigo, Umuyobozi wa RIB mu Ntara y’Amajyepfo Madamu Kamarampaka Consolee n’Umuyobozi wa UNDP mu Rwanda ari nayo muterankunga w’uyu mushinga, Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza Bwana Ngabonziza Julien, abayobozi b’uturere bungirije mu turere twa Ruhango na Gisagara, intumwa z’Ambasade y’Ububuligi n’Ubudage mu Rwanda n’abandi.

Uyu munsi hakaba hatewe ibiti 81,000 kuri buso bungana na ha 81. Muri uyu mushinga mu Karere ka Nyanza hakazaterwa amashyamba kuri ha 77, ibiti ku nkengero z'umuhanda kuri km 64 ndetse n'ibiti bivangwa n'imyaka kuri ha 1,256 n'ibiti by'imbuto 15,671. Abaturage barenge ibihumbi 150 bakazabona akazi muri uyu mushinga mu gihe cy’imyaka 5.

Mu ijambo ry’umushyitsi mukuru, Minisitiri w’Ibidukikije yashishikarije abanyarwanda kongera imbaraga mu gutera, gukorera no kurinda amashyamba. Nibura uyu mwaka buri rugo rukazatera ibiti bitatu mu mbuga yarwo n'aharukikije.

Minisitiri w'ibidukikije na Guverineri batera igiti

Abayobozi batandukanye bari bitabiriye icyi gikorwa

Hatewe ibiti kuri ha 81

Abadepite bo muri komisiyo y'ubutaka, ubuhinzi n'ibidukikije bari bahari

Hari inzego z'umutekano

Ambassade y'ubudage n'iy'ububiligi

Abaturage bari benshi muri iyi gahunda