Imyanzuro ikomeye yafatiwe mu nama y'Akarere yo kurwanya ibiyobyabwenge

Kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Ukwakira 2020, mu cyumba cy’inama cy’Akarere hateraniye inama ya Task Force yo kurwanya ibiyobyabwenge iyoborwa n’umuyobozi w’Akarere Bwana Ntazinda Erasme.

Inama yitabiriwe n’abagize inama y’umutekano itaguye, Umuhuzabikorwa w'Urubyiruko rw'Abakorerabushake mu Karere,  Umuyobozi w’Ishami ry’ubuzima, Umuyobozi w’Ishami ry'uburezi, Umuyobozi w’Ihuriro ry’abamotari, Umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere myiza, uhagarariye amadini mu ihuriro ry’abafatanyabikorwa JADF, abashinzwe irangamimerere mu mirenge n’abandi.

Iyi nama yanitabiriwe kandi n’Intumwa za Task Force yo kurwanya ibiyobyabwene ku rwego rw’Igihugu aribo CSP R. Irere, Ndacyayisena Dynamo ushinzwe kurwanya ibiyobyabwenge mu Kigo cy'Igihugu cy'ubuzima RBC na Musenyeri Birindabagabo Alex.

Inama yafashe imwe mu myanzuro 6 igomba guhita ishyirwamubikorwa:

1. Gushyira ho task forces zo kurwanya ibiyobyabwenge uhera ku karere kugeza ku mudugudu;

2. Kugira igenamigambi ryo kurwanya ibiyobyabwenge no kurishyira mu bikorwa;

3. Gushyira ho clubs zo kurwanya ibiyobyabwenge mu byiciro byose (Amashuri, abamotari, abanyonzi,…)

4. Gufatanya na sosiyete sivile n’abanyamadini n’amatorero mu kurwanya ibiyobyabwenge;

5. Gutanga raporo y’ibikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge bitarenze tariki 25 za buri kwezi

6. Gushyira imbaraga muri gahunda y’ijisho ry’umuturanyi mu kurwanya ibiyobyabwege.

Mu Karere ka Nyanza hakaba haragiye hagaragara ibiyobyabwenge birimo urumogi ruturuka muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo, Kanyanga mu murenge wa Mukingo, utugari twa Kiruli na Gatagara ndetse no mu Kagari ka Kadaho Umurenge wa Cyabakamyi aho hari abayikora cyangwa se bayiteka. Abakora n'abacuruza ibiyobyabwenge bakaba baragiye batabwa muri yombi ku bufatanye n'abaturage aho bashimirwa kuba baragiye batangira amakuru ku gihe.

Abagize inama y'umutekano itaguye bitabiriye iyi nama

Inama yari yitabiriwe n'ibyiciro bitandukanye

Urubyiruko rw'abakorerabushake n'abamotari bari bahari