UMUNYAMBANGA NSHINGWABIKORWA MUSHYA W'UMURENGE WA MUYIRA YASABYE ABAKOZI KUBA ABAGARAGU B'ABATURAGE

Kuri uyu wa Kane tariki 17 Nzeri 2020, mu murenge wa Muyira habayeho ihererekanyabubasha hagati y'Umunyamabanga Nshingwabikorwa wayoboraga uyu murenge by'agateganyo Madamu Gasengayire Irene n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa mushya Bwana Muhoza Alphonse. Uyu muhango uyobowe n'Umuyobozi w'Akarere Bwana Ntazinda Erasme. Hari kandi Commander Police Stn ya Muyira CIP Felix Nkurunziza, Abokozi b’Umurenge, abahaggarariye abafatanyabikorwa n’abikorera n’abandi.

Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge yagaragaje imiterere mu nkingi zose ndetse na bimwe mu bigomba kwitabwaho cyaneharimo ubwisugane mu kwivuza, ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage, kurangiza  kubaka ibyumba by'amashuri, kurangiza imanza z'imitungo zaciwe n'inkiko Gacaca, kuzuza inzu y'ubumwe n'ubwiyunge, kwita kukuzamura umusaruro w'ubuhinzi, gukomeza gukorana neza n'abafatanyabikorwa n’ibindi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa mushya Bwana Muhoza Alphonse yashimiye uwo bahererekanyije ububasha ku bikorwa byiza byakozwe, yizeza abakozi bose n'abafatanyabikorwa muri rusange gukomeza ubufatanye no kuba umugaragu w'abaturage kugira ngo bagire imibereho myiza n'iterambere.

Mu mpanuro ze, Umuyobozi w'Akarere yasabye buri mukozi wese guhera kuri gitifu mushya kugera ku isibo, kwitangira Igihugu batizigama kuira no bafatanye kuzamura umurenge wa Muyira by'umwihariko abikorera bakarushaho gutanga serivisi nziza kandi abizeza ko Ubuyobozi bw'Akarere buzabafasha.

Muhoza Alphonse yiyemeje kuba umugaragu w'umuturage

Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza yabasabye gufatanya bagatanga serivisi nziza

Hari n'inzego z'umutekano

Abakozi bari bitabiriye iki gikorwa