ABAYOBOZI GUHERA KU MURENGE KUGERA KU ISIBO BONGEREWE UBUMENYI KU GUTEZA IMBERE UBUKERARUGENDO BUSHINGIYE KU MUCO

Akarere ka Nyanza kazwiho kuba igicumbi cy’umuco kuko ari hari umurwa w’Ubwami guhera mu mwaka w’I 1899. Birazwi ko abakeneye kwiga ibijyanye n’umuco basura ahantu hatandukanye muri Nyanza harimo ingoro y’Abami yo mu Rukari, Ingoro yo Kwigira iri ku Rwesero, Umusezero w’Abami uherereye i Mwima, icyuzi cya Nyamagana, mu Gakenyeri kwa Musinga abenshhi bamenyereye nko ku Kigabiro, Kiliziya ya Kristu Umwami aho Umwami Mutara III Rudahigwa yabatirijwe.

Hari kandi amariba ya Mutende aherereye mu murenge wa Kigoma, Mututu ahari ibiraro by’ubworozi bwa Kijyambere bwari bwatangijwe n’Umwami Rudahigwa ndetse n’ibigega by’Umwami. Si ibi gusa kuko hari ahantu henshi habitse amateka cyane cyane nk’imisozi ndetse n’ahantu hafite amazina atanduka cyangwa se imisozi itandukanye nka Gacu na Rwabicuma, Mwima na Mushirarungu, Gasoro na Mutende n’ahandi henshi cyane ku buryo wumva no kuhavuga bifite injyana.

Mu Karere ka Nyanza kandi uhasanga inzira gakondo z’ubukerarugendo zemeye ku rwego mpuzamahanga. Muri zo twavuga nk’inzira y’ubwami (Royal Trail) ndetse n’indi igera ku musozi wa Remera mu murengge wa Mukingo aho umuntuashobora kureba ahantu henshi hhashoboka mu Gihugu. Iyi yiswe “Big View”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme avuga ko bitewe n’amateka ndetse n’ibiranga Umuco bigaragara`i Nyanza, Akarere kihaye icyerecyezo cyo kuba izingiro ry’ubukerarugendo bushingiye ku muco mu rwego rwo guteza imbere abaturage. Ibi yabiggarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Nzeri 2020 mu mahugurwa yari aggamije kongerera ubumenyi abayobozi gguhera ku rwego rw’umurenge kugeza ku Isibo hhibanzwe ku baturiye ahanyura izi nzira z’ubukerarugendo.

Ni amahugurwa yateguwe  ku bufatanye bw’Akarere ka Nyanza, Ikigo cy’Ingoro z’Umurage w’u Rwanda ndetse n’ikigo cy’iterambere cy’Abadage cyizwi ku izina rya GIZ. Aba bayobozi bakaba barahuguwe ku buryo bwo ufata neza ibikorwaremezo by’ubukeraruendo ariko kandi bakaba banabibyaza umusaruro bakora ibikorwa by’umuco byakenerwa na ba mukerarugendo.

Karenzi Martin ushinzwe guteza imbere ubukerarugendo muri GIZ yababwiye uko babyaza izi nzira umusaruro ariko ndetse bakanakangurira abaturagge bayobora kuzifata neza zikababera uburyo bw’iterambere. Ibi kandi byanagarutsweho na Nkusi David, Umukozi w’Ikigo cy’ingoro z’Umurage w’u Rwanda ushinzwe guteza imbere ahantu h’umumurage ndetse na Mugenzi we Kamasoni Alice, Umukozi ushinzwe guteza imbere ubukeraruggendo bushingiye ku muco.

Abahuguwe bishimiye ko bongerewe ubumenyi buzabafasha kurushahho gukunda umuco, kuwukundiksha abakiri bato no kuwifashisha mu iterambere ryabo bwite ndetse n’iry’Igihugu muri rusange.  Mutwarasibo wo mu mudugudu wa Remera,Akagari ka Mpanga, Umurenge wa Mukingo witwa Mukeshimanana Mari Louise yagize ati” Aya mahugurwa rwose twari tuyakeneye kuko twajyaga tubona abantu bagenda muri izi nzira tukabyita umurengwe cyangwa se iby’abazungu ariko ubu tubonye ko bitureba kandi ari bimwe mu byadufasha. Ubu na njye ngiye kureba icyo nakora ngggo niteze imbere kandi nta muntu uzongera kwangiza izi nzira mureba aubwo muzanatujyane aho bikora neza turebe uko bikorwa.”

Aya mahugurwa akazakomeza kugira ngo ubumenyi bwiyongere ndetse ubukerarugendo nabwo buhinduke umuco mu banyarwanda by’umwiariko abatuye i Nyanza. Hakaba hhari imishinga myinshi yatekerejwe muri iyi nama ndetse ukaba warabaye n’umwanya mwiza wo kumenya ahandi antu atezwa imbere. Abitabiriye aya mahugurwa nabo bakaba barafashe umwanya wo gutembera bareba ibyiza by’umuco ndetse bibafasha no kuruhuka.

Ikigo cy'Ingoro z'umurage w'Urwanda na GIZ bagaragaje ibyiza by'ubukerarugendo bushingiye ku muco

Batembereye inzira z'ubucyerarugendo