Abasoje itorero ry’Imparanirakurusha bahize kurwanya ibiyobyabwenge n’inda ziterwa abangavu

Imparanirakurusha mu Nkomezamihigo niryo zina ryahawe intore z’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye mu bigo bicumbikira abanyeshuri bari bamaze iminsi itanu batozwa indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda rikaba ryaberaga muri Kavumu TVET. Iri torero ryasojwe ku mugaragaro n’umuyobozi w’Akarere NTAZINDA Erasme wari hamwe n’intumwa ya Minisitiri w’Uburezi by’umwihariko akaba ashinzwe amashuri ya TVET Niyomugabo Eric` Iri torero akaba ari igitekerezo cyagizwe n’Akarere ka Nyanza, kigezwa kuri Minisiteri y’Uburezi nayo iragishima by’umwihariko ikigeza kuri Komisiyo y’Itorero ntiyazuyaza kugishyigikira. Iri torero rikaba ryarafunguwe ku mugaragaro n’Umuyobozi w’Akarere  wasabye izi ntore kuzakurikira neza ibyo batozwa nabo bakazabitoza bagenzi babo bahagarariye.

Mu biganiro bahawe harimo icyo bahawe n’Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo CG Gasana Emmanuel wababwiye ku bintu by’ingenzi umuntu uyobora abandi agomba kugira no kuba yujuje birimo kumenya umurongo ngenderwaho wa politiki ya leta, kugira icyerekezo n’ibindi.Perezida wa Komisiyo y’Itorero ry’igihugu Hon Bamprike Edourd we yababwiye ku kamaro k’Indangacaciro z’Umunyarwanda ashimangira ko bafite amahirwe kuba Akarere karabatekerejeho. Yababwiye ko bagomba kwirinda imyitwarire idahwitse yabicira ejo hazaza. Ati:"Inama yo gutsinda ikigeragezo cy’uyu munsi ni igishoro nicyo gishoro cy’ejo hazaza heza"

Ku ikubitiro aba banyeshuli bakaba bahawe ibiganiro birimo icyo kurwanya icuruzwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge cyatanzwe n’Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyanza SP Kamali Mberabagabo ndetse n’ikiganiro cy’Amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu n’uruhare rw’urubyiruko mu gusigasira ibyagezweho cyatanzwe na Col Rugazora Emmanuel uyobora ingabo muri Nyanza, Ruhango, Muhanga na Kamonyi.

Umuhango wo gusoza iri torero  ukaba wabaye tariki ya 3 Ugushyingo 2019. Ni umuhango waranzwe na bimwe mu bikorwa bitandukanye birimo kwinjiza intore mu zindi byakozwe n'umuyobozi w'Akarere Bwana Ntazinda Erasme, Kwiyereka n'intambwe z'intore zombi(mutima w'urugo n'ingabo nziza). Nyuma yo gusuzumwa no kwinjizwa mu zindi ntore zahawe izina n'icyivugo zitwa "Imparanirakurusha" mu Nkomezamihigo. Muri imwe mu mihigo y'Imparanirakurusha harimo kurwanya ibiyobyabwenge n'inda z'imburagihe ziterwa abangavu, kugira ikinyabupfura, gufasha ibigo byabo kuzamura ireme ry’uburezzi n’ibindi ariko by’umwihariko bakaba nkore neza bandebereho.

                                                             Urubyiruko rwari rwitabiriye iri torero

Intumwa ya Minisitiri w'uburezi muri uyu muhango Eric Niyomugabo ushinzwe amashuri ya TVET. Mu butumwa yahaye intore yabasabye ko indangagaciro na kirazira bogishijwe bibafasha kuba umusemburo w'impinduka nziza muri bagenzi babo kandi n’aho bazajya mu biruhuko bagakomeza kurangwa n’ubwitonzi n’ikinyabupfura. Yashimiye kandi Akarere ka Nyanza ko kabaye intangarugero mu gutoza indangagaciro na Kirazira mu mashuri asaba ko uyu muco wakwira hose kandi Akarere kagakomeza kuba intangarugero mu mitoreze mu mashuri ku buryo aba batojwe baba umusemburo w'impinduka nziza.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w'Akarere yabwiye intore ko zatorejwe gutumwa azituma gufatanya n'abayobozi b'ibigo byabo kuzamura imyitwarire n'imitsindire, no kubaka ubumwe muri bagenzi babo kandi bakarushaho kuba intangarugero. Yababwiye kandi ko ubutumwa bahawe batabusohoza batitaye ku kumenya umurongo wa politiki ya leta, kugira intumbero, kugira inshingano, ikizere no kwiyizera, kubazwa inshingano, ubumenyi n'ubushobozi, indangagaciro na kirazira, gukunda igihugu n'ubuyobozi bwacyo, kubaha no kumvira , ubudasa no kwitanga. Akaba yosoje ashimira abafatanyabikorwa bose bagize uruhare mu mitegurire n'imigendekere myiza y’iri torero by'imwihariko ingabo, polisi n'ibigo by'amashuri. Uyu muhango kandi wanitabiriwe n'abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge.

Abanyeshuli bari gutozwa bishimiye iri torero cyane cyane ko bimwe mu bikubiye mu nyigisho bari guhabwa bamwe aribwo bwa mbere bari babyumvise .