Hizihijwe ku rwego rw'Igihugu umunsi mpuzamahanga wo kurandura imbasa burundu

Kuri uyu wa gatantu tariki ya 25 Ukwakira 2019 mu karere ka Nyanza hizihijwe ku rwego rw'Igihugu umunsi mpuzamahanga wo kurandura imbasa burundu (World Polio Day ). Umushyitsi mukuru yari Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z'Amaerika mu Rwanda Peter Vrooman  akaba yakiriwe n'Umuyobozi w' Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Umutesi Solange.

Uyu munsi kandi witabiriwe na TURATE Inocent wari uhagarariye MINISANTE na RBC, Bwana Dr MUYOMBANO Antoine waruhagarariye Polio Plus & ROTARY Club,  Dr Rosette NAHIMANA wari uhagarariye Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (WHO ) , Prof Wane Juste wari uhagarariye Komite yo kurandura Imbasa mu Rwanda, abayobozi bakuru b' ibitaro bibarizwa mu Ntara y' Amajyepfo,  Abayobozi b' amashami y' ubuzima mu turere tw' Intara n'abandi.Insanganyamatsiko yari Turandure burundu imbasa

Umuhango watangirijwe ku Kagari ka Rwesero, aho abayobozi batandukanye bakingiye abana bagombaga gukingirwa.

                                                                                          Abayobozi batandukanye bakingira abana

Nyuma yo gukingira abana , umunsi mukuru wakomereje mu cyumba cy' inama cya GS Mater Dei. Abafashe ijambo bose bagarutse ku kwishimira ko hashize imyaka 25 nta ndwara y' imbasa igaragara mu Rwanda kubera ingamba zitandukanye zafashwe harimo gukingiza neza abana  no kugenzura ubumuga butarengeje iminsi 14.