Itsinda ry'Abadepite bari Muri Komisiyo y'ubwuzuzanye bw'abagabo n'abagore mu iterambere basuye Akarere

Kuri uyu wa kane tariki ya 24 Ukwakira 2019 Umuyobozi w'Akarere Ntazinda Erasme ari hamwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Madamu Umutesi Solange, Umunyamabanga Nshigwabikorwa w'Akarere n’abandi bayobozi bakiriye itsinda ry'Abadepite bari Muri Komisiyo y'ubwuzuzanye bw'abagabo n'abagore mu iterambere bayobowe na Hon. Depite Mukayijore Suzanne wari uri hamwe na Hon. Depite Begumisa Safari Theoneste na  Hon. Depite Ndoriyobijya Emmanuel.

Bakaba baganiriye kuri serivisi zitangirwa mu Irangamimerere, uburinganire n'ubwuzuzanye bw'abagabo n'abagore mu muryango n'itegeko rigenga abantu n'Umuryango hanyuma habaho kungurana ho ibitekerezo. Nyuma yaho basuye Umurenge wa Rwabicuma n'uwa Cyabakamyi ndetse n'ikigo Nderabuzima cya Nyarusange baganira kuri izo ngingo.

                                                                               Abadepite basura umurenge wa Cyabakamyi

Mu mirenge bakaba basuye n'ibyiciro bitandakanye by'Abayobozi b'Inzego z'ibanze barimo abakuru b'Imidugudu bahagarariye abandi, Abahagarariye Inshuti z'Umuryango, Abunzi,  inama nkuru y’abagore, inama nkuru y’urubyiruko, n'abahagariye amadini  n'amatorero bungurana ibitekerezo ku buringanire n'ubwuzuzanye bw'abagabo n'abagore mu iterambere ndetse na serivisi z'irangamimerere. Baganiriye kandi kuri zimwe mu ngingo z'itegeko rigenga abantu n'imiryango.