Imfungwa n’abagororwa bo muri Gereza ya Nyanza baganirijwe k’Ubumwe n’Ubwiyunge

Tariki ya 16 Ukwakira 2019, Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme ari hamwe n'Umukozi w'Akarere Ushinzwe Itorero Kubwimana Florence basuye Gereza ya Nyanza iherereye mu Murenge wa Mukingo, Akagari ka Mpanga mu rwego rwo kuganiriza imfungwa n'abagororwa k’ubumwe n'ubwiyunge.  Iki kandi akaba ari kimwe mu bikorwa Akarere kiyemeje gukora mu kwezi kwahariwe kuzirikana ibikorwa by'ubumwe n'ubwiyunge.

Umuyobozi w'Akarere akaba yakiriwe n'Umuyobozi wa Gereza CSP Karera Rutayisire wari hamwe n'abacungagereza.Umuyobozi w'Akarere yababwiye ko  ubumwe n'ubwiyunge ari ngombwa bitewe  n'amateka u Rwanda rwanyuzemo yatumye habaho jenoside yakorewe abatutsi igasiga ibikomere n'urwikekwe mu banyarwanda. Ati: "Abanyarwanda bakwiye kwiyumvamo ubunyarwanda mbere y'amoko, amadini, uturere n'igitsina"

                                                                     Abagororwa bari bitabiriye iki kiganiro

Bamwe mu  mfungwa n'abagororwa bahawe umwanya babaza ibibazo banatanga ibyifuzo byose bikaba byerekezaga ku kubafasha guhura n'abo bahemukiye bakabasaba imbabazi. Umuyobozi w'Akarere yabemereye ko bizakorwa umurenge ku wundi by'umwihariko kubakomoka mu Karere ka Nyanza.

Mu bihangano bitandukanye kandi amatsinda y'abagororwa n'imfungwa nabo bagaragaje akamaro k'ubu mwe n'ubwiyunge aho itsinda rimwe ryavuze ko igiti cy'ubumwe n'ubwiyunge cyezeho imbuto z'imiyoborere myiza bityo bakaba bashaka kubaka amateka mashya. Igikorwa cyagenze neza kandi imfungwa n'abagororwa bacyishimiye cyane.