HARASHIMWA IBYAGEZWEHO N’UMUSHINGA AIM MU GUTEZA IMBERE URUBYIRUKO N’ABAGORE
Hamwe n’umufatanyabikorwa BRAC, kuri Hotel Quiet Haven habereye inama yo gusuzuma ibyagezweho n’Umushinga AIM, ugamije guteza imbere abagore n’abakobwa binyuze mu kongerera ubushobozi urubyiruko no kubafasha kugira uruhare rugaragara mu iterambere ry’igihugu. Iyi nama yitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madame Kayitesi Nadine, hamwe n’abafatanyabikorwa batandukanye.
Mu biganiro byabaye, hagaragajwe uruhare rw’uyu mushinga mu gufasha abakobwa kubona ubumenyi bwihariye, kubahugura mu bucuruzi buto, no kubaha amahirwe yo kwiteza imbere. Madame Kayitesi Nadine yashimye intambwe imaze guterwa, avuga ko ibikorwa nk’ibi bifasha urubyiruko kugira ejo hazaza heza. Yagize ati: “AIM yadufashije kongerera abakobwa icyizere no kubashishikariza kwigira. Ubufatanye nk’ubu ni ingenzi mu kubaka urubyiruko rufite ubumenyi n’ubushobozi bwo kwihangira imirimo no kugira uruhare mu mibereho y’igihugu.”
Yasabye ko uyu mushinga wakomeza kwagurwa kugira ngo abakobwa benshi barusheho kugerwaho n’inyungu zawo z’iterambere.

