Umurenge SACCO igisubizo rwabicuma wafunguwe ku mugaragaro uyu munsi ku wa 03 ugushyingo 2011.
Mu Murenge wa Rwabicuma ho mu Karere ka Nyanza uyu munsi tariki ya 03 Ugushyingo 2011 habereye umuhango wo gufungura Umurenge Sacco Igisubizo Rwabicuma igikorwa cyakozwe na Gouverneur w’Intara y’Amajyepfo Bwana MUNYANTWARI Alphonse.
Nyuma yo gufungura uyu Murenge Sacco, hamwe n’Abayobozi b’Akarere ka Nyanza , Abajyanama , Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge , Abayobozi batandukanye ba za Sacco zo mu Mirenge itandukanye hamwe n’imbanga y’abaturage baturutse mu Murenge wa Rwabicuma bifatanije muri uwo munsi.
Abatangabuhamya babiri bo mu Murenge wa Busasamana bakaba ari abanyamuryango b’Umurenge SACCO IGISUBIZO Rwabicuma bagejeje ku bari aho ibyiza bagezeho kuva bakwitabira iyi ahunda,bakaba bavuga ko baciye ukubiri n’ubucyene, bakaba ubu bashobora kuba bakwirihira amashuli y’abana bakanabasha kwivuza neza bababifashijwemo n’uburyo bw’ubwisungane mu kwivuza , kwihahangira utundi imishinga ibyara inyungu ari nako bagenda bishyura inguzanyo bafashe. Ariko muri ibyo byose hakaba ahari ikibazo cy’uko batarabona aho bicara mu gihe baba bategereje iyo nguzanyo.
Mu Ijambo rya Perezida wa Sacco IGISUBIZO Rwabicuma, yashimiye Leta y’ubumwe ku bwa gahunda nziza yabashyiriyeho yo kuzigama, agaragaza amavu n’amavuko y’iyo koperative,iterambere rya koperative mu kwiyubaka,ishusho yak operative mu kwiyubaka ndetse anagaragaza ibyo koperative iteganya kugeraho. Yanagaragaje ibyifuzo, by’uko bafashwa bakaba bakorera mu nyubako igezweho kandi bakanahabwa icyemezo cya burundu na BNR cyane ko ubu ngubu bagikorera ku cy’agateganyo.
Mu gusoza, Gouverneur yashishikarije abitabiriye ibyo birori kwitabira Umurenge Sacco bakaguza bakanabitsa hanyuma bagakora bakihesha agaciro ari nako bitabira gahunda zitandukanye za leta. Yaboneyeho gushyikiriza perezida wa Koperative Umurenge Sacco IGISUBIZO Rwabicuma certficat y’imikorere myiza.