Mu karere ka nyanza mu murenge wa kibirizi ,abaturage batujwe mu mudugudu w’ikitegererezo wubatswe ku inkunga ya DCDP bahawe ibitanda na matelas.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 1 ugushyingo 2011 mu karere ka nyanza mu murenge wa kibirizi habereye igikorwa cyo guha matelas n’ibitanda abaturage batujwe mu mudugudu w’ikitegererezo wubatswe ku inkunga ya DCDP.uwo muhango wari witabiriye na coordinateur wa DCDP bwana Logan NDAHIRO n’umuyobozi wa karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madam Apolline KAMBAYIRE.
Mu ijambo rye Madam Apolline KAMBAYIRE yashimiye abaturage uburyo bafashe neza izo nzu bahawe ubwo bakurwaga muri nyakatsi.yakomeje anababwira ko nyuma yo kwirukana nyakatsi yo hejuru ,ubu baje kwirukana na nyakatsi yo ku buriri.yakomeje ababwira ko nkuko leta ifite inshingano zo kubungabubunga ubuzima bw’abaturage bayo,ikabatekerereza n’imbere heza yabasabye ko nabo bagomba gufata iyambere mu kubungabunga ubuzima bwabo bitabira gahunda yo kuringaniza urubyaro ,no kwitabira ubwisungane mu buvuzi(mutual de sante).
Mu ijambo rye coordinateur wa DCDP(Decentralization and Community Development Project) bwana Logan NDAHIRO nawe yunze mu ry’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage akomeza ababwira ko leta yabo ibatekerereza ahazaza heza akaba ari nayo mpamvu nyuma yo kubakura muri nyakatsi yo hejuru baje no kubakura muri nyakatsi yo ku buriri.yakomeje abasaba ko nubwo bwose babonye ibitanda na matelas batagomba gusinzira ngo bibagirwe ko bagomba kwitabira umurimo.yakomeje asaba abturage ko ibyo bahahwe bagomba kubifata neza bikazabafasha kwiteza imbere.twababwira ko DCDP Atari iki gikorwa yakoze gusa kuko yubatse amashuri ,centre de cente,ibiro by’imirenge inatanga n’inka.